Category: News

Ingabire Victoire yongereye umunyu mu bihuha bya HRW

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza ni umwe mu masoko [soma amasôoko] umuryango Human Rights Watch wakoresheje muri raporo iharabika Leta y’u Rwanda aho irushinja kwibasira abatavuga rumwe nayo barimo abanyamakuru “bazizwa ibitekerezo bya politiki.” Muri iyo raporo y’ibihuha gusa, hari aho umuhezanguni Ingabire agira ati:… Continue Reading “Ingabire Victoire yongereye umunyu mu bihuha bya HRW”

Tanzaniya nayo yateye utwatsi  ba bajenosideri bari muri Niger!

Tanzania ibaye ikindi gihugu cyanze kwakira abanyarwanda umunani bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu bakaba bari muri Niger; igihugu nacyo cyari giherutse gutangaza ko kitabakeneye ku butaka bwacyo. Ni umwanzuro wanejeje abanyarwanda benshi by’umwihariko abarokotse Jenoside, kuko bari bajenosideri bagitsimbaraye ku byaha… Continue Reading “Tanzaniya nayo yateye utwatsi  ba bajenosideri bari muri Niger!”

Amahanga ntakwiye kwemera ko interahamwe zikomeza gupfa zitaryojwe ibyo zakoze muri Jenoside – Umusesenguzi

Imyaka 28 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, aho yahitanye abanyarwanda barenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa. Bamwe mu bayigizemo uruhare bagejejwe imbere y’ubutabera ariko abandi by’umwihariko abihishe mu bihugu by’amahanga bakomeje kwidegembya abenshi bakaba baranashize ubwoba aho birirwa ku mbuga nkoranyambaga bahakana… Continue Reading “Amahanga ntakwiye kwemera ko interahamwe zikomeza gupfa zitaryojwe ibyo zakoze muri Jenoside – Umusesenguzi”

Ifungwa burundu rya dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, igihombo ku bigarasha!

Tariki ya 15 Gashyantare 2020 ni bwo Urukiko rusesa Imanza mu Bufaransa rwatangaje ko rwafunze burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bw’imiryango y’abayiguyemo. Ni mwanzuro wateye ipfunwe n’ikimwaro abatari bake mu dutsiko dutandukanye tw’ibigarasha ku buryo batangiye… Continue Reading “Ifungwa burundu rya dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, igihombo ku bigarasha!”

Ibihugu bikomeje gutera utwatsi abajenosideri

Nk’uko abakirisitu bakunda kuvuga ko, ‘nta mahoro y’umunyabyaha’, isi ikomeje kubana nto abajenosideri mu bihugu bitandukanye bagiye bihishamo kubera ubwoba no guhunga ibyaha by’indengakamere basize bakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi. Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni aya Col Aloys Ntiwiragabo wimwe impapuro z’ubuhunzi… Continue Reading “Ibihugu bikomeje gutera utwatsi abajenosideri”

Aba bantu icyo bahuriyeho ni uko bose bashaje bangara

Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiraga indahiro z’abaminisitiri tariki ya  9 Gashyantare, yakomoje ku banzi b’u Rwanda bamaze imyaka itari mikeya bahigira guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuri ubu bakaba bagiye gupfa bangara. Burya ngo iyo uteye umujugujugu mu bibwana by’imbwa… Continue Reading “Aba bantu icyo bahuriyeho ni uko bose bashaje bangara”

Ingabire Victoire ari kwiriza amarira y’ingona ngo aratabariza ibikoresho bye biri muri gereza!

Umuhezanguni Victoire Ingabire, wiyita umunyapolitike ari nabyo yitwikira agafasha imitwe y’iterabwoba, yahawe inkwenene ubwo yavugaga ko abasangirangendo be ubu bari muri gereza barimo by’umwihariko Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan babayeho nabi. Ni mu gihe nyamara uyu muhezanguni wiyeguriye gutera inkunga iterabwoba no gupfobya Jenoside… Continue Reading “Ingabire Victoire ari kwiriza amarira y’ingona ngo aratabariza ibikoresho bye biri muri gereza!”

Nyuma ya ‘Shyaka G.’, Muhayimana na CMI badukiriye mwene nyina mu icengezamatwara k’u Rwanda!

Umugore witwa Muhayimana Eugenie utuye mu Bwongereza akomeje gufatanya n’urwego rw’ubutasi bw’igisirkare cya Uganda (CMI) mu kugumura Abanyarwanda bahatirwa kwigomeka k’ubuyobozi bwabo no kubuharabika. Uwambere wamenyekane wabaye igitambo cya Muhayimana na CMI ni umuturage w’Akarere ka Gicumbi witwa Shyaka Gilbert uzwi nka Shyaka G,… Continue Reading “Nyuma ya ‘Shyaka G.’, Muhayimana na CMI badukiriye mwene nyina mu icengezamatwara k’u Rwanda!”

Baracurangira abahetsi: Niger ntiteze kwisubiraho ku cyemezo cyirukana burundu abajenosideri 8

Leta ya Niger iherutse guca iteka ryirukana abajenosideri umunani basoje ibihano nyuma yo gucirwa imanza n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania. Ni iteka ryasubiwemo maze bariya bajenosideri bongererwa iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu giherereye… Continue Reading “Baracurangira abahetsi: Niger ntiteze kwisubiraho ku cyemezo cyirukana burundu abajenosideri 8”

Niger yatumye interahamwe n’abambari bazo barya iminsi mikuru nabi!

Leta ya Niger yaciye iteka ryirukana abajenosideri umunani basoje ibihano nyuma yo gucirwa imanza n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania. Abarebwa n’iri teka ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza… Continue Reading “Niger yatumye interahamwe n’abambari bazo barya iminsi mikuru nabi!”